1. Ijambo ry’Imana

  • Uzamenye ko Uhoraho Imana yawe ari we Mana, Imana nyakuri; akomereza Isezerano rye n’ubudahemuka bwe abamukunda kandi bagakurikiza amategeko ye, akabibagirira mu bisekuru igihumbi. (Ivug 7,9).
  • Koko kandi ni muri yo ubutungane bw’Imana buhishurirwa, bishingiye ku kwemera, bigakomeza ukwemera, nk’uko byanditswe ngo«Intungane izabeshwaho n’ukwemera.» (Rom 1,17)
  • Icyo gihe Yezu yungamo ati :Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko, Dawe, ni ko wabyishakiye. Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana keretse Data, nta n’uzi Data, keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira. (Mat 11,25-27;Luk 10,21-22)
  • Koko rero, kuva isi yaremwa, ubwenge buhera ku byaremwe, bugashyikira ibitagaragara by’Imana, ni ukuvuga ububasha bwayo buhoraho na kamere yayo bwite.(Rom 1,20)
  • Uhoraho nabe ubuvunyi bw’abashikamiwe,mu bihe by’amage nababere ubuvunyi. Abazi izina ryawe nibakwiringire, Uhoraho, kuko udatererana abagushakashaka!(Zab 9,10-11)
  • Nyamara ntiyaretse gutanga ibimenyetso bihamya ubugiraneza bwayo: ibaha imvura n’ibihe by’uburumbuke, ikabahaza ibibatunga, n’imitima yanyu ikayuzuza ibyishimo.» (Intu 14,17)
  • Ibyo Imana yabigiriye kugira ngo wenda nibayishakashaka babashe kuyishyikira, kuko mu by’ukuri itari kure ya buri muntu muri twe .(Intu 17,24-27)
  • None ngiri Isezerano nzagirana n’inzu ya Israheli nyuma y’iyo minsi, uwo ari Nyagasani ubivuga: ’Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, maze nyandike mu mutima wabo; nzababera Imana, na bo bazambere umuryango.’ Maze hekuzagira uwongera kwigisha mugenzi we cyangwa ubwiriza umuvandimwe we, ati ’Umenye Nyagasani’, kuko bose bazaba banzi, kuva ku muto kugeza ku mukuru. (Heb 8,10-11).
  • Nzaguha ubutunzi buri mu bubiko, nguhe ubukungu buhishe ahatagaragara,bityo uzamenye ko ndi Uhoraho, Imana ya Israheli,uguhamagara mu izina ryawe. Koko rero, Yakobo, umugaragu wanjye, na Israheli nihitiyemo,yatumye nguhamagara mu izina ryawe; nkwita izina, n’ubwo wowe utanzi.Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho, uretse jye, nta yindi mana ibaho.Nagukenyeje umukandara, kandi utanzi,kugira ngo iburasirazuba kimwe n’iburengerazuba,bamenye ko uretse jye ibindi ari ubusa; ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho.(Izay 45,3-6)
  • Nzabaha umutima wo kumenya, jyewe Uhoraho: bazambera umuryango, nanjye mbabere Imana, kandi bazangarukira babikuye ku mutima. (Yer 24,7)
  • Nyagasani Uhoraho rero nta cyo akora adahishuriye ibanga rye abagaragu be, abahanuzi.(Amosi 3,7)
  • Samweli yari ataramenya Uhoraho; Ijambo ry’Uhoraho ryari ritaramwihishurira.(1Sam 3,7)
  • None rero, wowe Uhoraho, Mana yacu, tugobotore mu nzara za Senakeribu, kugira ngo abami bose bo ku isi bamenye ko wowe Uhoraho ari wowe Mana wenyine!» (2Abam 19,19)
  • Ubwo bugingo bw’iteka ni ukukumenya, wowe Mana imwe y’ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kristu. (Yh17,3)
  • Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke, maze muyimenye rwose.  (Ef ez.1,17)

2. Ibibazo bigufasha kwitekereza3. Inyigisho4. Ubuhamya5. Inama n'ibitekerezo6. Amasengesho