MUHAWE    IKAZE

Igisubizo Yezu Kristu

Ubutumwa Bwiza,

Isanamitima

Igisubizo ku bibazo twibaza.

Ubutumwa Bwiza, Isanamitima Igisubizo ku bibazo twibaza.

UKWEMERA

Mu buzima bwa muntu iteka haba hari ikibazo n’inyota yo kumenya ukuri. Dushakisha igisubizo dukora ibyo dushoboye ari nako twibaza ngo nkore iki?

Uhoraho, we waremye isi, akayikomeza-izina rye izina rye rikaba Uhoraho-avuze atya: “Ambaza izina ryanjye, nzagutabara nguhishurire ibintu bikomeye, wowe utazi” (Yer 33,2)

Kubera iyo mpamvu nyine, nimushyireho imbaraga zanyu zose kugira ngo ukwemera kwanyu mukwongereho imigenzo myiza, imigenzo myiza muyongereho ubumenyi.

BIBILIYA   IBIVUGAHO  IKI?

ICYEREKEZO CY'UBUZIMA

Umuntu wese, kuva yavuka abaho yifuza guhirwa no kunezerwa. Ijambo ry'Imana riraguha icyerekezo kandi rigufashe kugera kuri iyo ntego.

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y'abagiranabi, akirinda inzira y'abanyabyaha, kandi ntiyicarane n'abaneguranyi, ahubwo agahimbazwa n'amategeko y'uhoraho, akayazirikana umunsi n'ijoro.(Zab 1,1-2)

Umuntu nahigirira Uhoraho umuhigo cyangwa akagira icyo yiyemeza mu ndahiro ntazanyuranye n'ijambo rye. Azubahirize muri byose amasezerano yamuvuye mu kanwa (Ibar 30.3).

KUBOHOKA NO GUKIZWA

Umubabaro n'uburwayi n'ikibazo cy'umuntu wese wavutse. Intsinzi ni uko wagira intego wubakiraho ubuzima bwawe uvomye mu isezerano ry'Imana rigira riti:

None rero Nyagasani, urambure ikiganza cyawe maze indwara zikizwe, haboneke ibimenyetso n'ibitangaza mu izina rya Yezu, Umugaragu wawe mutagatifu. (Intu 4.30)

Yezu yazengurukaga imigi yose n'insisiro yigisha mu masengero yabo,akwiza inkuru Nziza y'Ingoma, ari nako akiza icyitwa indwara n'ubumuga bwose. (Mt 9.35)

Inyigisho

KWUBAKA UBUVANDIMWE

Itegeko Yezu Kristu yaduhaye ni ugukundana nkuko yadukunze bityo tukaba umusemburo w'ubuvandimwe.

Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n'Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu. Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu.(Yh13,14-15)

Ibyerekeye urukundo rwa kivandimwe, si ngombwa ko tubibandikira, kuko Imana ubwayo yabiyigishirije gukundana, kandi ni na ko mubikorera abavandimwe bose… Bavandimwe, turabasaba gukomeza kujya mbere (1Tesal 4,9-10)